Itangazo rireba abantu bakeneye amahugurwa atanga akazi (Call for application of training for jobs)

  1. Intangiriro:

Mu rwego rwo gukomeza kugabanya ubushomeri ndetse no guhanga imirimo ku rubyiruko ruri hirya no hino mu gihugu,ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, ubuyobozi bukuru bwa Yalla Yalla buramenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubumenyi ko yabateguriye amahugurwa ajyanye no kubaka inzu zihingwamo (greenhouses installation), ibikorwa byo kuhira (irrigation services) ndetse no gukoresha imashini zitandukanye zikoreshwa mu buhinzi (Machinery use in agriculture).

Ubusanzwe, YALLA YALLA GROUP cg Yalla Yalla mu magambo make, ni ikigo gisanzwe gikora ibikorwa bitandukanye birimo ibyo kubaka inzu zihingwamo (greenhouses installation), gukoresha imashini zitandukanye mu bikorwa by’ubuhinzi (various machineries use in agriculture), ibikorwa byo kuhira (irrigation activities), ibikorwa byo kubaka ingomero zo kuhira imyaka (Irrigation Dam establishment), ibikorwa byo gutunganya no kwita ku bishanga (marshland development and management), ibikorwa by’iyamamazabuhinzi (agricultural extension services), ibikorwa byo gutanga amahugurwa ku bintu bitandukanye (providing training on various aspects), ibikorwa byo gutunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi (processing of different agricultural products), ibikorwa byo kubaka no gusana imihanda (Roads establishment and rehabilitation), ibikorwa byo gupima ubutaka no gutanga inama ku cyakorwa mu kubwitaho (Soil analysis), ibikorwa byo gukora inyigo zitandukanye (feasibility studies) n’ibindi byinshi.

Ni muri urwo rwego Yalla Yalla, yatanze amahirwe ku bantu bujuje ibisabwa kandi bifuza amahugurwa ajyanye no kubaka inzu zihingwamo (greenhouses installation), ibikorwa byo kuhira (irrigation services) ndetse no gukoresha imashini zitandukanye zikoreshwa mu buhinzi (Machinery use in agriculture), mu rwego rwo kugabanya ubushomeri bukomeje kwiyongera uko bwije n’uko bukeye ku isi yose ndetse no gufasha abakiri bato kugira ubumenyi bwabafasha kwihangira imirimo bakifasha bo ubwabo ndetse bagafasha n’abandi.

  • Amasomo azatangwa muri aya mahugurwa:

Abazaba basabye guhugurwa bazahabwa ibizamini mu buryo bw’ikiganiro (interview) maze abazatsinda bazashyirwa mu byiciro bitatu bikurikira:

Icyiciro cya 1: Abazahugurwa ku bijyanye no kubaka inzu zo guhingamo (greenhouse installation);

Icyiciro cya 2: Abazahugurwa ku bijyanye no gukoresha imashini zitandukanye mu bikorwa by’ubuhinzi (Machineries use in Agriculture);

Icyiciro cya 3: Abazahugurwa ku bijyanye n’ ibikorwa byo kuhira (Irrigation activities)

  • Uko amahugurwa azakorwa:

Amahugurwa azatangwa mu bice bibiri bikurikira:

Igice cya 1 cy’amahugurwa: Abahugurwa bazahugurirwa mu mashuri (class training) bigishwa uburyo butandukanye bwo kubaka inzu zihingwamo (greenhouses) cg gukoresha imashini zitandukanye zikoreshwa mu buhinzi cg se ku binyanye n’ibikorwa byo kuhira bitewe n’ikiciro buri wese azaba arimo.

Igice cya 2 cy’amahugurwa: Abahugurwa bazahugurirwa kuri terrain (learning by doing approach) bashyira mu bikorwa ibyo bazaba bamaze iminsi bigira mu ishuri.

  • Igihe amahugurwa Azamara

Aya mahugurwa azatangwa mu gihe kingana n’amezi atatu (3)

  • Icyo amahugurwa azamarira abazahabwa:
  • Nk’uko bisanzwe bigenda ku bantu batandukanye bahuguriwe muri Yalla Yalla, abazitwara neza bazahita bahabwa akazi muri Yalla Yalla kuko dusanzwe dukora ibikorwa abahuguwe bazaba barahuguwemo;
  • Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, abahuguwe bazafashwa uburyo bwo kwihangira imirimo ijyanye n’ibikorwa bazaba bamaze amezi atatu barimo guhugurwamo;
  • Abahuguwe kandi bazahabwa icyemezo cy’amahugurwa (training certificate) gisinyweho n’abafatanyabikorwa barebwa n’ibyo bazaba bahuguwemo;
  • N’ikindi cyose cyagirira akamaro uzaba wahuguwe kugira ngo yiteze imbere, ateze imbere abandi ndetse n’Igihugu cyacu muri rusange.
  • Ibisabwa kugira ngo umuntu yemererwe guhugurwa:
  • Kuba nibura yararangije amashuri yisumbuye (A2) kuzamura;
  • Kuba afite ubuzima bwiza ku buryo yabasha gukora imirimo yo kuri terrain;
  • Kuba yabasha kujya gukorera aho ari ho hose mu gihugu;
  • Kuba yabasha kwigurira impuzankano yo kwambara mu gihe cy’amasomo;
  • Kuba yabasha kwigurira ibikoresho  bye bwite byamufasha mu kazi ka buri munsi kuko iby’ibanze bikenerwa mu buryo bwa rusange bizatangwa na Yalla Yalla;
  • N’ikindi cyose cyamufasha gukurikirana amasomo ye mu buryo bunoze
  • Uko gusaba guhugurwa bikorwa:

Abantu bakeneye kuzahabwa aya mahugurwa yavuzwe haruguru, basabwe kuzana ku biro bikuru bya Yalla Yalla Group ibi bikurikira:

  1. Ibaruwa isaba guhugurwa n’icyiciro wifuza guhugurwamo mu byiciro bitatu byavuzwe haruguru;
  2. Kopi y’Indangamuntu (ID);
  3. Kopi y’impamyabumenyi afite (Degree);
  4. Umwirondoro wuzuye (updated C.V);
  5. Kopi z’ikindi cyangombwa wumva cyashishikariza buri wese kukubonamo ubushobozi.

Ibyangombwa byavuzwe haruguru bikaba bizajya bijyanwa ku kicaro gikuru cya Yalla Yalla kibarizwa mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Kimironko hafi ya Polisi ya Kimironko, bitarenze tariki ya 21/07/2022 saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h:00).

Ku bindi bisobanuro, wabariza kuri nimero y’akazi ariyo +250 7 88 30 52 22

Bikorewe i Kigali, kuwa 06 Nyakanga, 2022

NDAYIZIGIYE Emmanuel (Sé)

Umuyobozi Mukuru

Comments

Leave Your Reply

Your email address will not be published.

*

Uygulama Geliştirme Mobil Uygulama Fiyatları Android Uygulama Geliştirme Logo Tasarım Fiyatları Kurumsal Logo Tasarım Profesyonel Logo Tasarım SEO Fiyatları En İyi SEO Ajansı Google SEO Dijital Reklam Ajansı Reklam Ajansı Sosyal Medya Reklam Ajansı Application Development Mobile Application Prices Android Application Development Logo Design Prices Corporate Logo Design Professional Logo Design SEO Prices Best SEO Agency Google SEO Digital Advertising Agency Advertising Agency Social Media Advertising Agency