Ngibi ibyiza byo gukorana na Yalla Yalla inzobere mu buhinzi bugezweho

Iyo ibihingwa byahinzwe mu buryo bugezweho ndetse bikitabwaho uko bikwiye, umusaruro mwiza uraboneka nk’intego nyamukuru y’ubuhinzi.   

Umumaro ukomeye wa Yalla Yalla ni ugukurikirana ibihingwa byahinzwe mu nzu zihingwamo (Greenhouses) yubakiye abahinzi ku nkunga y’Umushinga SAIP, abagoronome ba Yalla Yalla bakaba hafi y’abahinzi umunsi ku munsi baberekera uko ibihingwa bigmba kwitabwaho kugirango bizatange umusaruro mwiza.

Ibigomba kwitabwaho muri ibi bihingwa ni: Gutera imiti irwanya indwara n’ibyonnyi (Ubwoko bw’imiti iterwa, igihe imiti itererwa ndetse n’ikigero cy’imiti iterwa); Hari kandi kuhira ibihingwa kugirango bibone amazi ahagije kuko n’iyo cyaba ari igihe cy’imvura muri greenhouse nta mvura igeramo ahubwo habamo uburyo bugezweho bwo kuhira mu gihe cyose amazi akenewe. Harimo kandi kwita ku bihingwa bikorerwa imirimo itandukanye kugirango bibashe gukura neza bizatange umusaruro mwiza.  

Iyi mirimo yose iyo ikozwe neza kandi igakorwa ku gihe ibihingwa bikura neza kandi bigatanga umusaruro mwiza kandi mwinshi.

Nkuko bigaragara ku mafoto akurikira, izi ni imboga zahinzwe muri greenhouses kuri site ya Kayonza. Biragaragara ko zitaweho neza kandi zigatanga icyizere cy’umusaruro mwiza mu gihe cya vuba.

Inyanya zifashwe neza ziratanga icyizere cy’umsaruro mwiza
Ibi ni ibisubizo byo kwita ku bihingwa byawe ubifashijwemo n’abagronomes ba Yalla Yalla
Imboga zai Melon nazo zimeze neza cyane kuko zitaweho uko bikwiye
Iki gihingwa cya Melon iyo kitaweho neza gitanga umusaruro mwiza
Pavuro (Sweet Peppers) nazo zimeze neza muri Greenhouse zitezweho umusaruro mwiza kandi mwinshi

Comments

Leave Your Reply

Your email address will not be published.

*

Uygulama Geliştirme Mobil Uygulama Fiyatları Android Uygulama Geliştirme Logo Tasarım Fiyatları Kurumsal Logo Tasarım Profesyonel Logo Tasarım SEO Fiyatları En İyi SEO Ajansı Google SEO Dijital Reklam Ajansı Reklam Ajansı Sosyal Medya Reklam Ajansı Application Development Mobile Application Prices Android Application Development Logo Design Prices Corporate Logo Design Professional Logo Design SEO Prices Best SEO Agency Google SEO Digital Advertising Agency Advertising Agency Social Media Advertising Agency