Yalla Yalla ubu yatangiye gufasha abahinzi kubyaza umusaruro no kubungabunga ibyanya byuhirwa(mu bishanga n’imisozi) biherereye mu turere turindwi(7) tw’i Gihugu ari two Nyanza,Huye,Gisagara,Nyaruguru,nyamagabe,Nyamasheke na Rusizi.

Yalla Yalla Group ifite inshingano zitandukanye zose ziganisha mu kongera umusaruro no kwita ku ibikorwaremezo byifashishwa mu kuhira. Zimwe mu inshingano ni izi zikurikira:

  • Gufatanya n’abahinzi mu gutegura ingengabihe y’umwaka ugenga ihinga (annual cropping plan) ndetse n’uburyo bwo gusimburanya imyaka buri gihembwe cy’ihinga (Cropping pattern plan)
  • Kwigisha abahinzi no kubafasha bakamenya kwikorera ndetse no gukoresha ifumbire y’imborera;
  • Guhuza abahinzi n’abacuruzi b’inyongeramusaruro k’uburyo buri muhinzi abona inyongeramusaruro zikwiye kandi ku gihe;
  • Gufasha abahinzi ku kubona ndetse no gukoresha imbuto nziza yaba iz’ibigori, imboga, ibirayi, umuceri, ibishyimbo, soya n’ibindi bihingwa byose,
  • Kwigisha abahinzi no kubashishikariza imirimo yose isabwa ku kwita ku mikurire y’ibihingwa kugeza bisaruwe (crop maintenance practices);  
  • Kwigisha abahinzi no kubashishikariza kwirinda indwara n’ibyonnyi by’ibihingwa no kubirwanya mu gihe bibonetse;
  • Gushyiraho imirimashuli yo kwigishirizaho abahinzi ubuhinzi bunoze kandi bugezweho;
  • Gufatanya n’abahinzi mu gushyiraho uburyo buhamye bwo kwita ku musaruro (post­ harvest handling activities) no kubafasha kubona amasoko meza yo kubagurira umusaruro wabo kandi ku giciro cyiza;
  • Kuba hafi abahinzi umunsi ku munsi bigishwa uburyo bunoze bw’imihingire igezweho no ku buubakira ubushobozi binyuze mu kubaha amahugurwa;
  • Gufasha abahinzi babarizwa mu cyanya cyuhirwa ku kwishyira hamwe, bagakora amatsinda ndetse bose bakibumbira muri koperative imwe muri buri cyanya cyuhirwa;
  • Gufasha koperative zigishingwa mu kubona ibyangombwa byose bisabwa n’amategeko kugera mu Kigo gishinzwe amakoperative mu Rwanda (RCA);
  • Kwigisha ubuyobozi bwa koperative (ama komite yose) uburyo bwiza bwo gucunga umutungo wa koperative, bakanigishwa uburyo bunoze bwo kubika no kubungabunga amakuru.

Leave Your Reply

Your email address will not be published.

*

Uygulama Geliştirme Mobil Uygulama Fiyatları Android Uygulama Geliştirme Logo Tasarım Fiyatları Kurumsal Logo Tasarım Profesyonel Logo Tasarım SEO Fiyatları En İyi SEO Ajansı Google SEO Dijital Reklam Ajansı Reklam Ajansı Sosyal Medya Reklam Ajansı Application Development Mobile Application Prices Android Application Development Logo Design Prices Corporate Logo Design Professional Logo Design SEO Prices Best SEO Agency Google SEO Digital Advertising Agency Advertising Agency Social Media Advertising Agency